Yatangajwe: Kuwa 30 Nyakanga 2024
Yatangiye gushyirwa mu bikorwa: Kuwa 30 Nzeri 2024
Aya mabwiriza ("Amabwiriza") agenga imikoreshereze y'ibicuruzwa, imbuga, na serivisi bya Microsoft biri ku rutonde ruherereye ku musozo w'aya mabwiriza hano (http://approjects.co.za/?big=servicesagreement#serviceslist) ("Serivisi"). Wemera aya Mategeko ufungura konti ya Microsoft, binyujijwe mu gukoresha Serivisi cyangwa ukomeza gukoresha Serivisi nyuma yo kumenyeshwa impinduka y'aya Mategeko.
1. Ubuzima bwite bwawe. Ubuzima bwite bwawe ni ingenzi kuri twe. Nyamuneka soma Amabwiriza ya Microsoft yerekeye ubuzima bwite (https://go.microsoft.com/fwlink/?LinkId=521839) ("Amabwiriza yerekeye ubuzima bwite") kuko asobanura ubwoko bw'amakurushingiro yawe n'ayi ibikoresho byawe dukusanya ("Amakurushingiro"), uko dukoresha amakurushingiro yawe, n'impamvu zemewe n'amategeko dushingiraho dukoresha amakurushingiro yawe. Amabwiriza yerekeye ubuzima bwite kandi asobanura uko Microsoft ikoresha ibikubiyemo byawe, ari byo ihanahanamakuru ugirana n'abandi; ibyo utangaza uha Microsoft binyuze muri Serivisi; na dosiye, amafoto, dokima, amajwi, ibihangano nyamibare, amashusho atangazwa ako kanya na videwo ushyiraho, ubika, utangaza, urema, ukora, cyangwa usangiza binyuze muri Serivisi, cyangwa ibyo ushyiramo kugira ngo ubone ibikubiyemo ("Ibikubiyemo byawe"). Aho gukoresha amakurushingiro bigendera ku kubyemera kandi mu buryo bwemewe n'amategeko, mu kwemera aya mategeko, wemereye Microsoft gukusanya, gukoresha no gutangaza ibikubiyemo n'amakurushingiro byawe nk'uko bivugwa mu mabwiriza yerekeye ubuzima bwite. Rimwe na rimwe, tuzatanga imenyesha ryihariye maze tugusabe kwemera nk'uko bivugwa mu mabwiriza yerekeye ubuzima bwite.
2. Ibikubiyemo byawe. Inyinshi muri Serivisi zacu zikwemerera guhanga, kubika cyangwa gusangiza ibikubiyemo byawe cyangwa guhabwa ibintu biturutse ku bandi. Ntitwiyitirira ibikubiyemo byawe. Ibikubiyemo byawe bikomeza kuba ibyawe and ni wowe bireba.
3. Amategeko ngengamyitwarire. Imyitwarire yawe n'ibikubiyemo byawe ni inshingano zawe mu gihe ukoresha Serivisi.
4. Gukoresha Serivisi n'Ubufasha.
5. Gukoresha apulikasiyo na serivisi z'izindi sosiyete. Serivisi zishobora kukwemerera kugera cyangwa kugura ibicuruzwa, serivisi, imbuga, amahuza, ibikubiyemo, ibikoresho, imikino, ubumenyi, imikoranire, boti cyangwa porogaramu zo ku bandi bigenga (amasosiyete cyangwa abantu batari Microsoft) ("Serivisi na porogaramu by'abandi"). Nyinshi muri serivisi zacu zinagufasha, gusaba cyangwa gukorana na apulikasiyo na serivisi z'andi ma sosiyete tukaba twakemerera cyangwa tukagusaba gusangiza ibikubiyemo cyangwa amakuru n'izo apulikasiyo na serivisi z'andi masosiyete, kandi usobanukiyeko mugukoresha serivisi acu uri kuziyobora kukwegereza serivisi z'andi masosiyete. Apulikayiso na serivisi z'andi masosiyete zishobora kwemera cyangwa zikagusaba kubika ibikubiyemo n'amakuru ku watangaje, uwatanze cyangwa ukoresha apulikasiyo na serivisi z'ayo ma sosiyete. Porogaramu na Serivisi zitangwa n'Abandi zishobora kugusaba gukurikiza amategeko bwite cyangwa ukemera gukurikiza amabwiriza mbere yo kwinjiza cyangwa gukoresha mu gikoresho cyawe Porogaramu na Serivisi z’Iyindi Sosiyete. Soma igice cya 13(b) niba ukeneye amabwiriza y'inyongera arebana na porogaramu wakuye mu Bubiko bumwe na bumwe butunzwe cyangwa bukoreshwa na Microsoft cyangwa abakorana na yo (harimo, Office Store, Microsoft Store buri muri Xbox n' Microsoft Store buri muri Windows ariko si ubwo gusa. Ugomba gusuzuma amabwiriza n'amategeko bwite yashyizweho n' iyindi sosiyete i mbere yo kwakira, gukoresha, gusaba, cyangwa guhuza Konti yawe ya Microsoft na Porogamu hamwe na Serivisi z’ Iyindi Sosiyete. Amabwiriza ayo ari yo yose atangwa n'abandi ntahindura aya Mabwiriza. Microsoft ntiguha icyemezo ku mutungo mu by’ubwenge uwo ari wo wose ugize Porogaramu na Serivisi z’indi sosiyete. Wemera kwirengera ingaruka zose n’uburyozwe bituruka ku gukoresha Porogaramu na Serivisi z’indi sosiyete kandi ko Microsoft itarebwa n’ikibazo icyo ari cyo cyose cyakomoka ku buryo ubikoresha. Microsoft ntiyishingira cyangwa ngo ibazwe ibyawe cyangwa abandi kubera amakuru cyangwa serivisi byatanzwe na Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete zibonetse zose.
6. Ukuboneka kwa serivisi.
7. Ibyavuguruwe byo kuri Serivisi cyangwa Porogaramu n’impinduka kuri aya Masezerano.
8. Uruhushya rwo Gukoresha Porogaramu. Keretse biherekejwe n'andi masezerano y'uruhushya ya Microsoft (urugero: iyo ukoresha porogaramu ya Microsoft ikubiye kandi ari imwe mu zigize Windows, ubwo Amategeko agenga ikoreshwa rya porogaramu za Microsoft ya Sisitemu y'imikorere ya Windows agenga iyo porogaramu), porogaramu yose uhabwa natwe nka kimwe mu bigize Serivisi igengwa n'aya Mategeko. Porogaramu wakiriye zivuye mu Bubiko bumwe na bumwe butunzwe cyangwa bukoreshwa na Microsoft cyangwa n'abakorana na yo (harimo Ububiko bwa Office, Ububiko bwa Microsoft muri Windows n'Ububiko bwa Microsoft kuri Xbox ariko si ubwo gusa) bakurikiza igice cya 13.b.i cyanditse hepfo.
9. Amabwiriza agenga kwishyura. "Iyo uguze Serivisi, hakurikizwa aya masezerano agenga kwishyura kandi ugomba kuyubahiriza."
10. Urwego Mugirana Amasezerano, Ihitamo ry'Itegeko, & Ahantu ho Gukemurira Amakimbirane. Ku birebana na Serivisi ukoresha ku buntu n'izo ukoresha wishyura ziriho ikirango cy'ubucuruzi cya Skype, niba uba hanze y'umugabane w'Uburayi, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, urimo uragirana amasezerano na "Microsoft", kandi ibyo ushingiraho byose muri aya Mabwiriza bisobanura Skype Communications S.à.r.l, 23 – 29 Rives de Clausen, L-2165 Luxembourg keretse igihe byasobanuwe ukundi mu gika gikurikira. Ku birebana na Serivisi ukoresha ku buntu cyangwa izo ukoresha wishyura ziriho ikirango cy'ubucuruzi cya Skype, niba uba hanze y'umugabane w'Uburayi, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, itegeko rya Luxembourg rigenga ubusobanuro bw'aya Mabwiriza kandi rimenyesha igihe atubahirijwe, rititaye ku igongana ry'amahame y'amategeko. Amategeko y'intara cyangwa igihugu utuyemo agenga ibindi birego byose (harimo kurengera abaguzi, ihiganwa ritemewe, n'ibirego bitari byo). Niba uba hanze y'umugabane w'Uburayi, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, wowe natwe twumvikana nta gusubira inyuma ko itegeko rikoreshwa n'ahantu rikoreshwa mu gukemura amakimbirane ari mu nkiko za Luxembourg ku makimbirane yose yavuka cyangwa areba ikoreshwa rya Serivisi zifite ikirango cy'ubucuruzi cya Skype. Ku birebana n'izindi Serivisi, urwego mugirana amasezerano, itegeko riyagenga, hamwe n'ahantu ho gukemurira amakimbirane bigaragara hasi:
Amategeko arengera abaguzi y’aho ubarizwa ashobora gusaba amwe mu mategeko yaho ko ari yo akurikizwa cyangwa akaguha uburenganzira bwo gukemura impaka mu yindi nama n'ubwo aya Masezerano ahari. Iyo bigenze gutyo, amategeko akurikizwa n'ibiteganywa n’inama mu gice cya 10 niyo akurikizwa nk'uko biteganywa n'amategeko arengera abaguzi y'aho uherereye.
11. Garanti.
Wemerewe kandi guhitamo gusubizwa amafaranga wishyuye cyangwa guhindurirwa ibicuruzwa bitujuje ibisabwa ku buryo bugaragara. Niba kutuzuza ibisabwa kw'ibicuruzwa cyangwa kwa serivisi kudakabije, wemerewe gukosorerwa iryo teshuka mu gihe cyumvikana. Niba ibi bidakozwe wemerewe gusubizwa amafaranga wishyuye ku bicuruzwa no gusesa amasezerano arebana n'iyo serivisi kandi ugasubizwa amafaranga wishyuye y'igice utakoresheje. Wemerewe kandi guhabwa indishyi y'igihombo icyo ari cyo cyose cyumvikana ko uzagira cyangwa cy'ibizononekara bitewe no kutuzuza ibisabwa kw'ibicuruzwa cyangwa kwa serivisi.
12. Imbibi zo kuryozwa.
13. Amabwiriza yihariye ye serivisi. Amabwiriza ya mbere na nyuma y’icyiciro cya 13 akoreshwa muri rusange kuri Serivisi zose. Iki gice kirimo amabwiriza bwite yiyongera ku mabwiriza rusange. Aya mategeko yerekeye serivisi ni yo akurikizwa iyo habayeho igongana n'amategeko rusange.
14. Ingingo zinyuranye. Iki gika, n'ibika bya 1, 9 (ku mafaranga yishyurwa mbere yo gusoza aya Masezerano), 10, 11, 12, 15, 17 n'abo amasezerano yabo akurikizwa nyuma y'uko aya Masezerano ashojwe ntibazagerwaho n'iseswa cyangwa ihagarikwa ryose ry'aya Masezerano. Ku rwego rwemewe n'amategeko akurikizwa, dushobora guha indi sosiyete aya Masezerano, guha inshingano zacu hakurikijwe aya Masezerano uwagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo, cyangwa guha indi sosiyete uruhushya ku burenganzira bwacu hakurikijwe aya Masezerano, yaba yose cyangwa igice cyayo, igihe icyo ari cyo cyose tutabikumenyesheje. Ntushobora kugira indi sosiyete waha aya Masezerano cyangwa uhererekanya naryo uburenganzira bwose bwo gukoresha Serivisi. Aya ni amasezerano uko yakabaye hagati yawe na Microsoft kugira ngo ukoreshe Serivisi. Asimbura amasezerano yose yabanje yabaye wagiranye na Microsoft ku bijyanye n’uko ukoresha Serivisi. Mu kwemera aya Masezerano, ntiwashingiye ku nyandiko iyo ari yo yose, ukubwirizwa, ingwate, ugusobanukirwa, ukwiyemeza, isezerano cyangwa ubwishingizi bitari ibyavuzwe muri aya Masezerano. Ingingo zose zigize aya Masezerano zirubahirizwa ku buryo bwose buteganywa n’amategeko abigenga. Iyo urukiko cyangwa umukemurampaka yemeje ko tudashobora kubahiriza ingingo y'aya Masezerano nk’uko yanditse, dushobora gusimbuza aya masezerano andi masezerano bisa hagamijwe kubahiriza amategeko bijyanye mu buryo bwose, ariko izindi ngingo zose zigize aya Masezerano ntizizahinduka. Aya Masezerano ni ayawe gusa n’inyungu yacu. Aya Masezerano si inyungu z’undi muntu, keretse abafite uburenganzira bwo gusimbura Microsoft n’abahawe uburenganzira nayo. Imitwe y’icyiciro ni iyo kureberaho kandi nta ngaruka igira mu rwego rw’amategeko.
15. Ibirego bigomba gutangwa mu gihe kitarenze umwaka. Ikirego cyose kijyanye n'aya mabwiriza cyangwa na Serivisi kigomba gutangwa mu rukiko (cyangwa ahakemurirwa ibirego iyo igice 10(d) gikurikizwa) mu gihe kitarenze umwaka uhereye ku munsi wa mbere washoboraga gutangiraho ikirego, keretse amategeko y'aho uherereye aramutse agusaba gutegereza igihe kisumbuyeho kugira ngo utange ibirego. Niba kidatangiwe icyo gihe, kiba gisheshwe burundu.
16. Amategeko yo kohereza ibicuruzwa mu mahanga. Ugomba kubahiriza amategeko yose y’imbere mu gihugu n’amategeko mpuzamahanga n’amabwiriza kuri porogaramu cyangwa Serivisi, arimo ikumira ku hantu ho koherezwa, ukoresha bwa nyuma n’ikoreshwa rya nyuma. Ku yandi makuru ajyanye n’uturere tubujijwe koherezwamo ibicuruzwa, wasura http://approjects.co.za/?big=exporting.
17. Ikumirwa ry'uburenganzira n'ibitekerezo. Haseguriwe uburenganzira butangwa bisesuye muri aya Mategeko, Microsoft nta burenganzira bw'imikoreshereze iguha cyangwa ubundi burenganzira ubwo ari bwo bwose bujyana n'inyemezabuvumbuzi, ubumenyi ngiro, amabanga y'ubucuruzi, ibirango by'ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu byubwenge bufitwe cyangwa bugenzurwa na Microsoft cyangwa ikigo bifitanye isano cyose, harimo nk'izina, ikirango cy'ubucuruzi, ikirango n'ibindi nka byo. Nuha Microsoft igitekerezo, inama, icyifuzo cyangwa ibitekerezo ibyo ari byo byose, harimo kandi bitagarukiye gusa ku bitekerezo by'ibicuruzwa bishya, ikoranabuhanga, kwamamaza, amazina y'ibicuruzwa, ibitekerezo ku bicuruzwa no kurushaho kunoza ibicuruzwa ("Ibitekerezo"), uba uhaye Microsoft, nta mafaranga yishyuye, imisoro cyangwa ibyo ugomba kwishyura, uburenganzira bwo gukora, kuba yakoresha, gukora ibyakomotse ku bitekerezo byawe, imikoreshereze, gusangiza no gucuruza ibitekerezo byawe mu buryo ubwo ari bwo bwose ku mpamvu iyo ari yo yose. Ntabwo uzatanga Insanganyamiterere bigengwa n'uruhushya rusaba Microsoft gutanga impushya za porogaramu, uburyo bw'ikoranabuhanga cyangwa inyandiko iyindi sosiyete iyo ari yo yose bitewe no kuba Microsoft yashyizemo Ibitekerezo byawe.
Imenyesha cyangwa uburyo bwo gutanga ikirego cyo kutubahiriza uburenganzira ku mutingo mu by'ubwenge. Microsoft yubahiriza uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge bw’abandi bantu. Niba wifuza kohereza imenyesha ryo kutubahiriza uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge, harimo ibirego byo kutubahiria uburenganzira bw'umuhanzi, nyamuneka koresha uburyo bwacu bwo gutanga ikirego Imenyesha ryo kutubahiriza (http://approjects.co.za/?big=en-us/legal/intellectualproperty/infringement) ubwo buryo bukaba bukubiye muri aya mategeko. IBIREGO BIJYANYE N'UBU BURYO NIBYO BYONYINE BIZASUBIZWA.
Microsoft ikoresha uburyo buri mu Mutwe wa 17, Itegeko rya Leta zunze ubumwe za Amerika, Igice cya 512, ndetse, aho bikurikizwa, Umutwe wa III w'amabwiriza (EU) 2022/2065, mu gusubiza imenyesha ryo kutubahiriza uburenganzira bw'umuhanzi. Igihe bikwiye, Microsoft ishobora no guhagarika konti z'abakoresha serivisi za Microsoft batubahiriza ubwo burenganzira inshuro nyinshi. Ikindi kandi, igihe bikwiye, Microsoft ishobora guhagarika kwiga ku imenyesha ry'abantu cyangwa ibigo bakunda gutanga imenyesha ridafite ishingiro. Ibisobanuro byimbitse by'imikorere y'ubwo buryo kuri Serivisi runaka, harimo no kuba ibyemezo byafashwe na Microsoft byasubirwamo, wabisanga kuri Imenyesha ryo kutubahiriza (http://approjects.co.za/?big=legal/intellectualproperty/infringement).
Imenyesha n'uburyo bujyanye no kutubahiriza uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge ujyanye no kwamamaza. Nyamuneka suzuma Amabwiriza yacu agenga umutungo mu by'ubwenge (https://go.microsoft.com/fwlink/?LinkId=243207) ajyanye n'impungenge ku mutungo mu by'ubwenge ku muyoboro wacu wo kwamamaza.
Imenyesha ryerekeye uburenganzira bw’umuhanzi n’indangagicuruzwa. Serivisi ni kopirayiti © Microsoft Corporation cyangwa abazitanga, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A. Uburenganzira bwose burakomye. Aya mategeko arimo Amabwiriza agenga akarangagicuruzwa n'akarango bya Microsoft (http://approjects.co.za/?big=en-us/legal/intellectualproperty/trademarks/usage/general.aspx) (uko bigenda bivugururwa). Microsoft n'amazina, ibirango, n'udushushondanga by'ibicuruzwa byose, bya porogaramu, n'ibya serivisi bya Microsoft bishobora kuba bitarandikishijwe cyangwa byarandikishijwe nk'indangabicuruzwa by'itsinda ry'amasosiyete ya Microsoft muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no/cyangwa ahandi hantu. Urutonde rukurikira rutuzuye ni urw'indangabicuruzwa za Microsoft kuri http://approjects.co.za/?big=en-us/legal/intellectualproperty/trademarks/EN-US.aspx. Amazina y’amasosiyete n’ibikorwa biriho ubu bishobora kuba indangabicuruzwa za ba nyirabyo. Uburenganzira bwose butatanzwe muri aya masezerano burakomye. Hari porogaramu ikoreshwa muri mugabuzi z’imbuga za Microsoft zimwe na zimwe iba iri kugenzura igice cy'akazi k'itsinda rya JPEG ryigenga. Copyright © 1991-1996 Thomas G. Lane. Uburenganzira bwose burakomye. "gnuplot" ni porogaramu ikoreshwa kuri mugabuzi zimwe na zimwe z'imbuga za Microsoft uyifiteho uburenganzira akaba ari we wayihimbye ni © 1986‑1993 Thomas Williams, Colin Kelley. Uburenganzira bwose burakomye.
Imenyesha mu by’ubuganga. Microsoft ntitanga inama ku by’ubuganga n’izindi nama zose zo kwita ku buzima, gusuzuma no kuvura. Buri gihe ujye usaba inama umuganga wawe cyangwa undi mujyanama w’ubuzima ubihugukiwe ikibazo cyose waba ufite ku bijyanye n’imiterere y’ubuzima, indyo yihariye, kuba porogaramu ikwiriye cyangwa imikorere myiza ya porogaramu. Ntukirengagize inama za muganga ubihugukiwemo cyangwa ngo utinde kuzisaba kubera amakuru wakuye kuri Serivisi.
Kubika ibice by’inyandiko no gushyira amakurushingiro ku mugerekashakiro (harimo imibare yo ku mugerekashakiro). Amakuru ajyanye n'iby'imari atangwa binyuze muri Serivisi agenewe imikoreshereze yawe bwite kandi itagamije ubucuruzi. Ntushobora gukoresha amakurushingiro ajyanye n'amafaranga cyangwa ibirango by'undi mutangaruhushya bifitanye isano n’itangwa, ikorwa, gutera inkunga, ubucuruzi, imenyekanishabicuruzwa, cyangwa poromosiyo y’ibikoresho by’ubucuruzi cyangwa iby’ishoramari (urugero, ibikomoka ku bindi, ibicuruzwa byubatse, amafaranga y’ishoramari, guhinduranya amafaranga yacurushwe, ibyerekeye ishoramari, n’ibindi, aho igiciro, inyungu cyangwa imikorere y’ibikoresho cyangwa igicuruzwa cyo gushora gishingiye ku, gifitanye isano na, cyangwa kigamije gushakisha amakurushingiro ajyanye n'amafaranga ayo ariyo yose) utabiherewe inyandiko ibyemeza yihariye n'uwo mutangaruhushya wundi.
Imenyesha ku birebana n’imari. Microsoft si umukomisiyoneri/umucuruzi cyangwa umujyanama mu ishoramari wemewe ugengwa n’amategeko cyangwa mategeko y’umutekano y’izindi nkiko muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kandi ntiha abantu ubujyanama bujyanye no gushora imari mu, kugura, cyangwa kugurisha imigabane cyangwa ibindi bicuruzwa by’imari na serivisi. Nta mpano cyangwa ubwasisi biri muri Serivisi kugira ngo ugure cyangwa ucuruze umutekano. Haba Microsoft cyangwa abatanga impushya z’ahabikwa ibice by’inyandiko cyangwa amakurushingiro y’ingereka ntibemeza cyangwa bategeke serivisi iyo ari yo yose y’imari. Nta kintu na kimwe muri Serivisi kigomba gufatwa nk’inama zo mu rwego rw'ubunyamwuga, harimo nk’inama zerekeye ishoramari cyangwa imisoro n’amahoro.
Imenyesha ryerekeye H.264/AVC n’ibigenderwaho kuri videwo za VC-1." Porogaramu ishobora kubamo H.264/AVC, cyangwa ikoranabuhanga rya kodeki ya VC-1 yahawe uruhushya na MPEG LA, L.L.C. Iri koranabuhanga ni imiterere y’iyegeranya ry’amakuru ya videwo. MPEG LA, L.L.C. isaba iri menyesha:
IKI GICURUZWA CYEMEWE HAKURIKIJWE AMASEZERANO H.264/AVC, NATHE VC-1 AMASEZERANO Y’UBURENGANZIRA KU GIHANGANO KU GITI CY’UMUNTU KANDI NTIGIKORESHWA MU BUCURUZI BW’UMUGUZI MU (A) GUSOBEKA VIDEWO HAKURIKIJWE IBIGENDERWAHO ("IBIGENDERWAHO BYA VIDEWO") CYANGWA/ (B) GUSOBOKORA VIDEWO YA H.264/AVC, MPEG-4 VISUAL, NA VC-1 YASOBETSWE N’UMUCURUZI URI MU GIKORWA BWITE KANDI KITARI ICY'UBUCURUZI CYANGWA/YARABONETSE IVUYE K'UTANGA UFITE URUHUSHYA RWO GUTANGA UBWO BWOKO BWA VIDEWO. NTA RUHUSHYA NA RUMWE RUTANGWA NGO RUKORESHWE IBINDI. ANDI MAKURU ASHOBORA KUBONEKA ATURUTSE KURI MPEG LA, L.L.C." REBA URUBUGA RWA MPEG LA (https://www.mpegla.com).
Ku bw’impamvu zo gusobanura neza ibintu gusa, rishyiraho umupaka cyangwa ngo ribuze ikoreshwa rya porogaramu yatanzwe muri aya Masezerano mu ikoreshwa mu bucuruzi busanzwe bwihariye kuri ubwo bucuruzi butarimo (i) kongera gukwirakwiza porogaramu ku rundi ruhande, cyangwa (ii) kurema ibikoresho ukoresheje IBIGENDERWAHO BYA VIDEWO ikoranabuhanga rikurikiza amategeko mu guha izindi mpande.
Imenyesha ryerekeye ibigenderwaho kuri videwo za H.265/HEVC. Porogaramu ishobora kubamo ikoranabuhanga rya H.265/HEVC. Kugera kuri Advance LLC bisaba iri menyesha:
NIBA RIRIMO, IKORANABUHANGA RYA H.265/HEVC RIR MURI IYI POROGARAMU RIREBWA N'IMWE CYANGWA NYINSHI MU MAPATANTI YA HEVC ARI KU RUTONDE RURI KURI: PATENTLIST.ACCESSADVANCE.COM. BITEWE B'UBURYO WABONYEMO IYI POROGARAMU, IKI GICURUZWA GISHOBORA KUBA GIFITE URUHUSHYA RUTANGWA N'IMISHINGA RUSANGE Y'AMAPATANTI YA HEVC.
Niba iyi porogaramu iri muri Apareye ya Microsoft, andi makuru ajyanye n'uruhushya wayasanga kuri: aka.ms/HEVCVirtualPatentMarking.
AMASEZERANO YEMEWE Y’IMPUSHYA ZA POROGARAMU
UBUBIKO BWA MICROSOFT, UBUBIKO BWA MICROSOFT MURI WINDOWS, N’UBUBIKO BWA MICROSOFT MURI XBOX
Aya masezerano yerekeye impushya ni amasezerano hagati yawe n’Utangaza porogaramu. Yasome. Agenga porogaramu z’ikoranabuhanga ukurura mu Bubiko bwa Microsoft, mu Bubiko bwa Microsoft kuri Windows cyangwa mu Bubiko bwa Microsoft kuri Xbox (ubuvugwa bwose muri aya mabwiriza agenga impushya bwitwa "Ububiko"), harimo amavugururwa yose cyangwa inyunganizi zose za porogaramu, keretse porogaramu yaje ifite amabwiriza yihariye, muri icyo gihe ayo mabwiriza ni yo ashyirwa mu bikorwa.
IYO UKURUYE CYANGWA UKORESHEJE POROGARAMU, CYANGWA UKAGERAGEZA GUKORA KIMWE MURI IBI, WEMERA AYA MABWIRIZA. NIBA UTAYEMERA, NTA BURENGANZIRA UYAFITEHO KANDI NTUGOMBA GUKURURA POROGARAMU.
Uwasohoye porogaramu bisobanura urwego ruguha uruhushya, nk’uko rugaragazwa mu Bubiko.
Iyo wubahirije aya mabwiriza agenga uruhushya, ubona uburenganzira bukurikira.
Izi nzitizi zikurikizwa ku:
Rirakurikizwa kandi niyo:
Ibicuruzwa, porogaramu na serivisi bikurikira bikubiye mu masezerano agenga serivisi za Microsoft, ariko bishobora kuba bitaboneka ku isoko ryawe.