Trace Id is missing

Amasezerano agenga serivisi yawe yasobanuwe neza

Turimo kuvugurura Amasezerano agenga serivisi za Microsoft, areba uko ukoresha ibicuruzwa na serivisi byo kuri interineti bya Microsoft bigenewe abaguzi. Turi gukora aya mavugurura kugira ngo dusobanure neza amategeko yacu kandi dukore ku buryo ukomeza kuyasobanukirwa neza, ndetse no kugira ngo dushyiremo ingingo zireba ibindi bicuruzwa, serivisi n'ibiranga bishya bya Microsoft.

Aya mavugurura, yavuzwe mu ncamake ahakurikira, atazatangira gukurikizwa tariki ya 30 Nzeli 2024. Nukomeza gukoresha ibicuruzwa byacu cyangwa serivisi zacu ku itariki cyangwa nyuma ya tariki ya 30 Nzeli 2024, uba wemeye amategeko yavuguruwe y'Amasezerano agenga serivisi za Microsoft.

Ibibazo bikunze kubazwa

Amasezerano agenga serivisi za Microsoft ni iki?

Amasezerano agenga serivisi za Microsoft ni amasezerano ugirana na Microsoft (cyangwa se imwe mu masosiyete bikorana) agenga uko ukoresha ibicuruzwa na serivisi byo kuri interineti bya Microsoft bigenewe abaguzi. Ushobora kureba urutonde rwose rw'ibicuruzwa na serivisi bireba hano.

Ni ibihe bicuruzwa na serivisi bitarebwa n'Amasezerano agenga serivisi za Microsoft?

Amasezerano agenga serivisi za Microsoft ntakurikizwa ku bicuruzwa na serivisi byagenewe abakiriya bahabwa impushya nyinshi icyarimwe, harimo Microsoft 365 igenewe amasosiyete, amashuri cyangwa abakiriya ba guverinoma, Azure, Yammer cyangwa Skype for Business. Ku bijyanye n'inshingano zerekeye umutekano, ubuzima bwite n'iyubahirizwa ndetse n'amakuru bijyana areba Microsoft 365 ikoreshwa mu bucuruzi, sura Microsoft Trust Center kuri http://approjects.co.za/?big=trust-center/product-overview.

Ni izihe mpinduka Microsoft iri gukora mu Masezerano agenga serivisi za Microsoft?

Twatanze incamake y'impinduka zikomeye cyane hano.

Kugira ngo urebe ibyahinduwe byose, turagusaba gusoma Amasezerano agenga serivisi za Microsoft yose.

Aya mategeko atangira gukurikizwa ryari?

Amavugurura ku Masezerano agenga serivisi za Microsoft azatangira gukurikizwa tariki ya 30 Nzeli 2024. Kugeza icyo gihe, amategeko ufite ubu ni yo akomeza gukurikizwa.

Ni gute nemera aya mategeko?

Mu gukoresha cyangwa kugera ku bicuruzwa cyangwa serivisi byacu ku itariki cyangwa nyuma y'itariki ya 30 Nzeli 2024, uba wemeye Amasezerano agenga serivisi za Microsoft yavuguruwe. Niba utayemeye, ushobora guhitamo kureka gukoresha ibicuruzwa na serivisi maze ugafunga konti ya Microsoft yawe mbere y'itariki ya 30 Nzeli 2024.