AMASEZERANO YUBAHIRIZWA NA MICROSOFT MU KUGURISHA IBICURUZWA BYAYO

Yavuguruwe muri Gashyantare 2017

Ikaze mu Bubiko bwa Microsoft bwo kuri interineti inakoresha mu kudandaza ibicuruzwa byayo. "Ububiko" tuba tuvuga urubuga rwacu kuri interineti kandi dukoresha mu kudandaza rukwemerera gushakisha ibicuruzwa na za serivisi, ukabyitegereza, ukabihabwa, ukabihaha, maze ukabiha agaciro kandi ukabisuzuma, biba bigizwe n’ibikoresho, mwandikisho z’imikino, ibikubiyemo nyamibare, porogaramu, imikino, serivisi, n’ibindi. Aya masezerano yubahirizwa mu kugugurisha ("Amasezerano Yubahirizwa mu Kugurisha") arebana n’ikoreshwa ry’Ububiko bwa Microsoft, Ububiko bwa Office, Ububiko bwa Xbox, Ububiko bwa Windows, n’izindi serivisi za Microsoft zishingikiriza aya Masezerano Yubahirizwa mu Kugurisha (bikusanyirizwa mu "Ububiko"). Iciye muri Ubu Bubiko, Microsoft ifasha kugera ku mitungo inyuranye, harimo aho bapakururira, porogaramu, ibikoresho, n’amakuru yerekeye porogaramu, serivisi n’ibindi bicuruzwa (bikusanyirizwa muri "Serivisi" hamwe n’ Ububiko, "Ububiko"). Byinshi mu bicuruzwa, serivisi n’ibikubiyemo bitangwa mu Bubiko ni ibicuruzwa by’abandi bantu bitangwa n’ibindi bigo bitari Microsoft. Iyo ukoresheje Ububiko, cyangwa ugahaha ibicuruzwa na za serivisi, uba wemeye kandi ukemeranya n’aya Masezerano Yubahirizwa mu Kugurisha, n’Inyandiko y’Amakuru Bwite ya Microsoft (soma Amakuru y’Ubuzima Bwite no Gukingira Amakuru Yerekeye Ubuzima Bwite mu gice kiri hasi), n’amasezerano ashyirwa mu bikorwa n’ibisabwa, politiki zikurikizwa n’ibitishingirwa biboneka mu Bubiko cyangwa bivugwa muri aya Masezerano Yubahirizwa mu Kugurisha (bikusanyirizwa muri "Politiki zigenderwaho n’ Ububiko").Turagushishikariza gusoma witonze Politiki Ububiko bugenderaho. NTUGOMBA GUKORESHA UBUBIKO CYANGWA ZA SERIVISI NIBA UTEMERANYWA NA POLITIKI UBUBIKO BUGENDERAHO.

Niba mu gihugu cyawe cyangwa mu karere urimwo dufiteyo Ububiko budandaza bwa Microsoft, bushobora kugira politiki yihariye cyangwa y’inyongera. Microsoft ishobora kuvugurura cyangwa gukorera ubugororangingo izo politiki igihe cyose kandi nta nteguza.

Amasezerano Yerekeye uko Ukoresha Ububiko

1. Konti y’Umunyamuryango. Niba Ububiko bugusaba gufungura konti, ugomba gusohoza igikorwa cyo kwiyandikisha ukaduha amakuru yawe ya magingo aya, yuzuye atanyuranya n’ukuri asabwa ku ifishi isaba yo kwiyandikishirizaho. Ushobora kandi gusabwa kwemera amasezerano na serivisi amasezerano anyuranye yo kuyikoresha nk’igisabwa kugira ngo ufungure konti. Imikoreshereze yawe ya konti kugira ngo winjire mu Bubiko no mu bikubiyemo wahawe bivuye mu Bubiko bigengwa n’amasezerano yose agenga konti ya Microsoft. Kugira ngo ubone amakuru arambuye, nyamuneka soma Amasezerano agenga Serivisi za Microsoft. Ufite inshingano yo kugirira ibanga amakuru ya konti yawe n’ijambobanga kandi ufite inshingano yo kubazwa igikorwa cyose kibera muri konti yawe.

2. Nta mikoresherezwe inyuranyije n’amategeko cyangwa ibujijwe. Nk’igisabwa ku mikoreshereze yawe y’ Ububiko na za Serivisi, ni uko uduha garanti ko utazakoresha Ububiko na za serivisi ku mpamvu iyo ari yo yose inyuranye n’amategeko cyangwa ibujijwe n’aya Masezerano Yubahirizwa mu Kugurisha ibicuruzwa, na Politiki Ububiko bugenderaho, cyangwa n’andi masezerano yose akurikizwa mu mikoreshereze yawe y’ Ububiko. Ntugomba gukoresha Ububiko mu buryo bushobora kwangiza, gufunga, kuremerera cyangwa kumugaza Mugabuzi ya Microsoft, cyangwa urusobe(insobe)miyoboro zihuje kuri mugabuzi ya Microsoft, cyangwa kwinjirira imikoreshereze y’undi ukoresha kandi unogerwa n’ Ububiko. Ntugomba kugerageza kubona inzira yo kwinjira mu Bubiko, mu zindi konti, muri sisitemu za mudasobwa cyangwa ku nsobemiyoboro zihuje kuri mugabuzi ya Microsoft cyangwa mu Bubiko utabifitiye uburenganzira, unyuze mu buryo bwo kwinjira bujura muri mudasobwa ugamije kwangiza, ucukumbuye se ijambobanga ry’abandi cyangwa ubundi buryo. Ntugomba gushakisha cyangwa kugerageza gushakisha inyandiko cyangwa amakuru ayo ari yo yose unyuze mu buryo butagambiriwe wabonye unyuze mu Bubiko. Ntugomba gukoresha Ububiko mu buryo buhonyora uburenganzira bw’abandi, harimo kugirira nabi umuntu cyangwa ikigo harimo na Microsoft ubishaka. Ntugomba mu buryo bwo gucuruza gukwirakwiza, gutangaza, gutanga uburenganzira bwo gukoresha, cyangwa kugurisha ibicuruzwa ibyo ari byo byose, amakuru, cyangwa serivisi izo ari zo zose wakuye mu Bubiko.

3. Inyandiko Uha Microsoft cyangwa Utangaza mu Bubiko. Microsoft ntiyiyitirira amakurushingiro uyiha (harimo ibitekerezo, amanota utanga, amasuzuma n’inama utanga) cyangwa utangaza, ushyira ku rubuga, winjiza cyangwa wohereza mu Bubiko cyangwa kuri serivisi zishamikiye kuri Microsoft ugira ngo abandi babibone (buri "Icyoherejwe" maze bigakusanyirizwa hamwe bikitwa "Ibyoherejwe"). Ariko rero, uha Microsoft uburenganzira bwo gukoresha ku buntu Icyoherejwe, ku buryo buhoraho, budakurwaho, ku isi yose, ntaho ihejwe kandi ikaba nayo yemerewe gutanga uburengazira bwo gukoresha, guhindura, gusanisha, gutubura, guhanga ibindi bishamikiye ku Cyoherejwe, gusemura mu rundi rurimi, guhindura, gukora, gukwirakwiza mu bandi, no kugaragaza Icyoherejwe, harimo izina ryawe, muri media iyo ari yo yose. Iyo utangaje Icyoherejwe cyawe ahantu Ububiko buboneka ku buryo bwagutse kuri interineti nta kumirwa ribayeho, Icyoherejwe cyawe gishobora kugaragara mu bintu bigaragara byamamaza cyangwa mu nyandiko zamamaza Ububiko na/cyangwa ibicuruzwa, serivisi n’ibikubiyemo byahawe Ububiko. Utanga garanti kandi ukerekana ko ufite (kandi ko uzaba ufite) uburenganzira bwose bwa ngombwa bwo gushyiraho Icyoherejwe utanze kandi ugaha uburenganzira Microsoft.

Nta ndishyi izishyurwa irebana n’imikoreshereje y’Icyoherejwe cyawe. Microsoft isabwa gutangaza cyangwa gukoresha Icyoherejwe cyawe icyo ari cyo cyose kandi Microsoft ishobora gukuraho Icyoherejwe icyo ari cyo cyose mu gihe icyo ari cyo cyose ntawe ibajije. Microsoft ntibazwa kandi nta nshingano ziyireba zerekeye Ibyoherejwe byawe cyangwa inyandiko abandi batangaza, bashyira ku rubuga, binjiza cyangwa bohereza bakoresheje Ububiko.

Iyo uhaye amanota porogaramu iri mu Bubiko cyangwa ukayisubiramo, ushobora kohererezwa imeyiri iturutse muri Microsoft irimo ibikubiyemo biturutse k’uwashyize ku isoko porogaramu.

4. Amahuza ku Zindi Mbuga. Ububiko bugomba kuba buriho amahuza aganisha ku zindi mbuga atuma usohoka ku rubuga rw’Ububiko. Izi mbuga ziyihuzaho ntizigenzurwa na Microsoft kandi Microsoft ntibazwa ibikubiye ku rubuga urwo ari rwo rwose ruyihujeho cyangwa ku ihuza iryo ari ryo ryose riri ku rubuga ruyihujeho. Microsoft iguha aya mahuza kugira ngo gusa ikorohereze, kandi kuba hariho ihuza iryo ari ryo ryose ntibivuga ko Microsoft ishyigikiye ibiri kuri urwo rubuga. Imikoreshereze yawe y’urundi rubuga igomba kubahiriza ibisabwa n’ibikurikizwa n’urwo rubuga rundi.

Amasezerano Afitanye Isano no Kukugurishaho Ibicuruzwa NA SERIVISI

5. Kuba biboneka mu Karere urimo. Ibicuruzwa na serivisi biboneka bishobora guhinduka bitewe n’akarere n’igikoresho. Byongeye kandi, hari imipaka yerekeye aho ibicuruzwa bishobora koherezwa nk’uko bigaragara muri politiki yacu yo kohereza ibicuruzwa. Kugira ngo usohoze igikorwa cyawe cyo kugura, ugomba gusabwa kuba ufite uburyo bwemewe bwo kwishyura n’aderesi woherezwaho mu gihugu cyangwa mu karere Ububiko burimo aho ukorera igikorwa cyo guhaha.

6. Abo ibicuruzwa Bigenewe Bonyine. Ugomba kuba ari wowe ibicuruzwa bigenewe kugira ngo ubashe kugura ibicuruzwa cyangwa serivisi mu Bubiko. Abagura ibicuruzwa kugira ngo bongere babicuruze ntibemerewe kugura.

7. Aho Imipaka Ibicuruzwa Byoherezwa Igarukira. Ibicuruzwa na Serivisi biguzwe mu Bubiko bigomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza areba amahoro n’igenzura ry’ibicuruzwa byoherezwa hanze. Wemera gukurikiza amategeko n’amabwiriza yubahirizwa ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’igihugu.

8. Kwishyura. Mu guha Microsoft uburyo bwo kwishyura, wowe: (i) ugaragaza ko ufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwo kwishyura watanze ko kandi amakuru yose ajyanye no kwishyura watanze ari ukuri kandi anoze; (ii) guha Microsoft uburenganzira bwo kukwishyuza ibicuruzwa ibyo ari byose, za serivisi cyangwa ibikubiyemo biboneka waguze ukoresheje uburyo bwawe bwo kwishyura; no (iii) guha Microsoft uburenganzira bwo kukwishyuza ikiranga cyose cyishyuwe mu Bubiko ahari konti wahisemo gufungura cyangwa ukoresha. Wemera kuvugurura nta nteguza konti yawe n’andi makuru, harimo aderesi imeyiri yawe n’imibare y’ikarita ya banki wakiraho inguzanyo n’amatariki izarangiriraho, kugira ngo tubashe gusohoza ihererekanya ryawe no kugutumaho uko bikenewe mu birebana n’ihererekanya ukora. Dushobora kukwishyuza (a) mbere; (b) mu gihe cyo guhaha; (c) hashize akanya gato nyuma yo guhaha; cyangwa (d) ku buryo buhoraho ku gihe cyagenwe mu byo wiyandikishijemo nk’ umufatabuguzi. Kandi, dushobora kukwishyuza igiciro wemeje, kandi tukabikumenyesha mbere y’igihe kandi twubahirije amasezerano agenga ifatabuguzi ku mpinduka yose yerekeye ubwishyu uko uhora ukora amafatabuguzi. Dushobora kukwishyuza icyarimwe amafaranga y’ibihe birenze kimwe mbere y’ibihe byo kwishyura amafaranga utari waciwe ku gikorwa wakoze mbere. Soma ibyerekeye Ivugurura ryikora mu gice kiri hasi.

Niba uri mu gihe icyo ari cyose cy’igerageza cyatanzwe, ugomba guhagarika serivisi igihe cy’igerageza kirangiye kugira ngo wirinde kwishyuzwa keretse hari ukundi wabimenyeshejwe. Iyo udahagaritse serivisi igihe cy’igerageza kirangiye, uba uduhaye uburenganzira bwo kukwishyuza icyo gicuruzwa cyangwa iyo serivisi dukoresheje uburyo wifashisha mu kwishyura.

9. Guhora Wakwa Ubwishyu. Iyo uguze ibicuruzwa, serivisi cyangwa cyangwa ibikubiyemo mu rwego rw’ifatabuguzi (urugero, buri cyumweru, buri kwezi, buri mezi 3, cyangwa buri mwaka (nk’uko bisabwa)), uba wiyemeje kandi wemeye ko utanze uburenganzira bwo guhora wakwa ubwishyu, kandi ubwishyu bugashyikirizwa Microsoft hakoreshejwe uburyo wahisemo mu byiciro bihoraho wahisemo, kugeza igihe ifatabuguzi risheshwe nawe cyangwa Microsoft cyangwa se hubahirijwe amasezerano. Mu gutanga uburenganzira bwo guhora wakwa ubwishyu, uba uhaye uburenganzira Microsoft bwo gukora igikorwa cyo kukwishyuza amafaranga akuwe kuri konti yawe ku buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa hifashishijwe kohereza amafaranga, cyangwa kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga hagati y’amabanki amafaranga avuye kuri konti wagennye (mu gihe ari ukwishyura umwenda w’uwatanze serivisi cyangwa ubwishyu busa n’ubwo), cyangwa nk’amafaranga akurwa kuri konti wagennye (mu gihe wakoresheje ikarita ya keredi cyangwa ubwishyu busa n’ubwo) (bikusanyirizwa muri, "Ubwishyu bwifashisha Ikoranabuhanga"). Amafaranga y’ifatabuguzi muri rusange yishyuzwa cyangwa acibwa mbere y’igihe cy’ifatabuguzi gisabwa. Niba ubwishyu bugarutse budatanzwe cyangwa niba ikarita ya keredi iyo ari yo yose cyangwa ihererekanya ry’amafaranga ryanze cyangwa barihakanye, Microsoft cyangwa serivisi zayo bafite uburenganzira bwo kugumana igikoresho cyose gisabwa cyagarutse, amafaranga bitewe no kwangirwa cyangwa andi mafaranga acibwa nk’uko byemerwa n’itegeko ryubahirizwa.

10. Kuboneka kw’igicuruzwa n’Ubwinshi bw’Ibicuruzwa n’Ingano ntarengwa ya Komande. Kuboneka n’ibiciro by’igicuruzwa bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose kandi nta nteguza ibanje gutangwa. Microsoft ishobora gushyiraho ingano ntarengwa y’ibishobora kugurwa muri komande imwe, kuri buri konti, kuri buri karita ya keredi, kuri buri muntu, cyangwa kuri buri rugo. Niba ibicuruzwa cyangwa serivisi watumije bitabonetse, dushobora kukoherereza ubutumwa tugusaba kuguha igicuruzwa gisimbura icyo watumije. Niba udahisemo kugura igicuruzwa gisimbura icyo watumije, tuzahagarika komande yawe.

Microsoft ishobora kwanga cyangwa guhakanira komande iyo ari yo yose igihe icyo ari cyose, gusubiza amafaranga wishyuye kuri komande, ku mpamvu zirimwo, ariko si izo gusa, kuba utarujuje ibisabwa byasobanuwe mu gihe wakoraga komande, niba ubwishyu bwawe budashobora kwakirwa,niba ibicuruzwa cyangwa serivisi watumije bidahari, cyangwa harabaye amakosa ku giciro cyangwa andi makosa. Mu gihe habaye amakosa ku giciro cyangwa andi makosa, dufite uburenganzira, ntawe tubajije, kuba (a) wenda twahagarika komande cyangwa kugura cyangwa (b) cyangwa twagutumaho kugira ngo tuguhe amabwiriza. Mu gihe habayeho guhagarikwa, kugera ku bikubiyemo bishamikiyeho bizafungwa.

Dushobora gufunga kugera ku bikubiyemo bishamikiye kuri konti yawe ku mpamvu iyo ari yo yose. Dushobora kandi gukuramo cyangwa gufunga imikino, porogaramu, ibikubiyemo, cyangwa serivisi zo ku gikoresho cyawe kugira ngo dukingire Ububiko n’ibice by’ingenzi byagizweho ingaruka. Ibikubiyemwo bimwe na za porogaramu bishobora kutaboneka rimwe na rimwe cyangwa bishobora gutangwa mu gihe gifite aho kigarukira. Kuboneka bishobora guterwa n’akarere. Bityo rero, niba uhinduriye konti yawe cyangwa igikoresho cyawe ku kandi karere, ushobora kutabasha kongera gupakurura ibikubiyemo cyangwa porogaramu cyangwa kongera gukina bimwe mu bikubiyemo waguze; ushobora gukenera kongera kugura ibikubiyemo cyangwa porogaramu wari warishyuye mu karere wahozemo mbere. Keretse ku buryo busabwa bwubahiriza itegeko, nta tegeko ridusaba kongera gutanga irindi pakurura cyangwa ibisimbura ibikubiyemo cyangwa porogaramu ugura.

11. Ibyavuguruwe. Iyo bisabwe, Microsoft izashakisha byikoze amavugurura ya porogaramu zawe, nubwo waba utinjiye muri konti yawe yo mu Bubiko. Ushobora guhindura amagenamiterere yawe niba utifuza kwakira ibyavuguruwe byikora mu Bubiko bwa porogaramu. Ariko rero, porogaramu zimwe zo mu Bubiko bwa Office zicumbikiwe uko zakabaye cyangwa igice kimwe cyazo kuri interineti zishobora kuvugururwa igihe icyo ari cyo cyose n’umuhanzi wa porogaramu kandi ntasabwa kuba afite uruhushya kugira ngo azivugurure.

12. Uburenganzira bwo gukoresha Porogaramu n’Uburenganzira bw’Imikoreshereze. Porogaramu n’ibindi bikubiyemo nyamibare biboneka binyuze mu Bubiko ihabwa uburenganzira bwo gukoreshwa, ntikugurishwaho. Porogaramu zipakururwa mu bubiko mu buryo butaziguye zubahiriza Amasezerano Yubahirizwa kuri Porogaramu Isanzwe ("SALT") aboneka kuri [https://go.microsoft.com/fwlink/p/?linkid=838610&clcid=0x0487], keretse hari amasezerano y’uburenganzira bwo gukoresha yihariye atanganwa na porogaramu. (Porogaramu zipakuruwe mu Bubiko bwa Office ntizigengwa na SALT kandi zifite amasezerano agenga uburenganzira bwo gukoreshwa yihariye) Porogaramu, imikino n’ibindi bikubiyemo nyamibare byavanywe mu Bubiko byubahiriza amategeko y’imikoreshereze abarizwa kuri https://go.microsoft.com/fwlink/p/?LinkId=723143. Usobanukiwe kandi wemera ko uburenganzira bwawe uhaye agaciro ibicuruzwa nyamibare bufite aho bugarukira bukurikije aya Masezerano yubahirizwa mu Kugurisha, itegeko ry’uburenganzira bw’umuhanzi ku gihangano cye hamwe n’imikoreshereze y’amategeko yavuzwe hejuru. Uburenganzira bwo gukoresha porogaramu bwaguzwe mu Bubiko bwa Microsoft bw’ibicuruzwa bidandazwa bwubahiriza amasezerano agenga imikoreshereze bizana na porogaramu, kandi usabwa kwemera ayo masezerano iyo winjiza porogaramu. Gutubura uko ari ko kose no gukwirakwiza mu bantu porogaramu cyangwa kuyigurisha utubahirije amategeko ayigenga yerekeye amasezerano yo gukoresha uburenganzira, ayerekeye, amategeko y’imikoreshereze, n’itegeko ryubahirizwa birabujijwe ku mugaragaro kandi byaviramo ubikoze gukurikiranwa ku buryo bukaze n’itegeko akaba yahabwa n’ibihano biteganywa n’itegeko. Abahonyora amategeko baba bashobora gukurikiranwa mu nkiko hakurikijwe ibigenwa n’itegeko.

NYAMUNEKA BAZA MU BUBIKO BWA MICROSOFT BUDANDAZA IBICURUZWA (NK’UKO BISOBANURWA MU NYANDIKO ZIMENYESHA N’AMATANGAZO BIRI MU GICE KIRI HASI) NIBA UKENEYE KOPI Y’AMASEZERANO YUBAHIRIZWA AGENGA IMIKORESHEREZE YA POROGARAMU Y’IBANZE, KU BUNTU, MBERE Y’UKO UFUNGURA IPAKI IYO ARI YO YOSE YA POROGARAMU.

IBINDI BIKURIKIZWA N’IBISABWA. Uretse porogaramu n’ibindi bicuruzwa bipakururwa, ibindi bicuruzwa na serivisi biboneka mu Bubiko kugira ngo bigurishwe cyangwa bigeragezwe ushobora kubihabwa byubahirije amasezerano agenga imikoreshereze y’uruhushya yihariye areba ugenewe igicuruzwa, amasezerano y’imikoreshereze, amasezerano agenga imikoreshereze ya serivisi cyangwa ibindi ibikurikizwa n’ibisabwa. Niba ugura cyangwa ukoresha ibicuruzwa, ushobora no gusabwa kwemera aya masezerano nk’ibisabwa kugira ngo wemererwe kugura, kwinjiza, cyangwa gukoresha ibicuruzwa.

KUGIRA NGO BIKOROHERE, MICROSOFT ISHOBORA GUTUMA HABONEKA NK’IGICE CY’UBUBIKO CYANGWA ZA SERIVISI CYANGWA MURI POROGARAMU ZAYO CYANGWA MU IGICURUZWA, IBIKORESHO NA POROGARAMU BYIFASHISHWA KUGIRA NGO BIKORESHWE NA/CYANGWA BIPAKURURWE NTA SANO BIFITANYE N’IGICURUZWA CYANGWA SERIVISI ZIGURISHWA. NK’UKO BIGENWA N’ITEGEKO RYUBAHIRIZWA, MICROSOFT NTIHAGARARIRA, NTITANGA GARANTI CYANGWA NGO YISHINGIRE IBIREBANA N’UMUSARURO UNOZE CYANGWA IBIVA MURI IBYO BIKORESHO CYANGWA POROGARAMU ZIFASHISHWA.

Nyamuneka usabwe guha agaciro uburenganzira bw’ibihangano by’abandi iyo ukoresha ibikoresho na porogaramu zifashishwa biboneka binyuze mu Bubiko, cyangwa muri porogaramu cyangwa mu gicuruzwa.

13. Gupakurura kode za porogaramu n’ ibizikubiyemo. Hari porogaramu cyangwa ibikubiyemo bikugezwaho ari uko upakuruye ihuza riboneka muri konti yawe ya Microsoft ishamikiye ku gikorwa cyo kugura. Hakurikijwe ibiri mu gika kiri hasi, ubusanzwe tubika ihuza ryo gupakurura n’urufunguzo nyamibare bifitanye isano rw’ibi bicuruzwa byo muri konti ya Microsoft mu gihe cy’imyaka 3 ubaze uhereye ku itariki wakoreyeho igikorwa cyo kugura, ariko ntidusezeranya kuzibika mu gihe icyo ari cyo cyose kihariye kirenze. Ku birebana n’ifatabuguzi ibicuruzwa bigemurwa hifashishijwe ihuza ripakururwa, amasezerano atandukanye n’uburenganzira bwo kubika bugomba gukurikizwa, ukaba ushobora kubusoma kandi ukabwemera mu gihe cyo kwiyandikisha nk’umufatabuguzi.

Wemera ko dushobora guhagarika cyangwa guhindura porogaramu yo kubika urufunguzo nyamibare igihe icyo ari cyo cyose. Wemera kandi ko dushobora guhagarika gukorana n’uburyo bwo kubika imfunguzo z’igicuruzwa kimwe cyangwa byinshi igihe icyari cyo cyose kandi ku mpamvu iyo ari yo yose, harimo, nk’urugero, ku mpera y’igihe’igicuruzwa bikorana kimara, nyuma ntuzabasha kugera ku ihuza ryo gupakurura cyangwa ku rufunguzo nyamibare. Niba duhagaritse cyangwa duhinduye porogaramu yacu ku buryo utazongera kugera ku ihuza ryo gupakurura cyangwa k’ urufunguzo/imfunguzo nyamibare muri konti yawe, tuzatanga byibura iminsi 90 y’integuza mbere hifashishijwe amakuru y’ aderesi yawe yerekeye konti ya Microsoft ivugwa.

14. Gushyiraho ibiciro. Niba dufite Ububiko bwa Microsoft bwo kudandaza ibicuruzwa mu gihugu cyawe cyangwa mu karere kawe, ibiciro, guhitamo igicuruzwa n’ibikorwa byo kwamamaza bitangwa bigomba kuba binyuranye n’ibyo biri kuri interineti mu Bubiko. Hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko ryubahirizwa, Microsoft ntitanga garanti ko igiciro, igicuruzwa se cyangwa igikorwa cyo kwamamaza bitangwa kuri interineti bizaboneka cyangwa bikaba byakwishyurirwa mu Bubiko bwa Microsoft Budandarizwamo ibicuruzwa cyangwa bikaba ikinyuranyo cy’ibi tuvuga.

Ububiko ntibutanga garanti ihwanye n’igiciro. Ntabwo igiciro cyacu kizahwana n’igiciro cy’iyamamaza abandi badandaza batanga ku bintu bimwe.

Dushobora gutanga amahitamo kugira ngo dutumize mbere ibicuruzwa bimwe na bimwe mbere y’itariki y’igihe bizabonekera. Kugira ngo umenye byinshi kuri politiki zo gutumiza mbere, nyaboneka soma paji yacu yerekeye Itumiza rikorwa mbere https://go.microsoft.com/fwlink/p/?linkid=834935&clcid=0x0487.

Keretse hari ukundi byanditswe, ibiciro byerekanwa mu Bubiko biba bitarimo amahoro cyangwa amafaranga yiyongeraho ("Amahoro") agomba kugerekwa ku gicuruzwa cyawe. Ibiciro byerekanwa mu Bubiko kandi ntibiba birimo amafaranga yo kugemurira igicuruzwa uwagitumije. Amahoro n’amafaranga yo kugemurira igicuruzwa uwagitumije (nk’uko asabwa) azongerwa ku giciro cy’icyo ugura maze yerekanwe kuri paji y’inyemezabuguzi isohorwa. Ni wowe wenyine urebwa no kwishyura ayo mahoro n’ayo mafaranga arengaho.

Bitewe n’aho uherereye, ibikorwa bimwe bihobora gusaba guhindura mu mafaranga y’amahanga kugira ngo bikorwe cyangwa bigakorerwe mu kindi gihugu. Banki yawe na yo ikwishyuza amafaranga y’inyongera ucibwa kubera izo serivisi igihe ukoresheje ikarita ya keredi cyangwa ikarita ya debi. Baza banki yawe kugira ngo iguhe ibisobanuro.

15. Ihitamo ry’Ivugurura ryikora. Niba ariko gusa amavugurura yikora yemewe mu gihugu cyanyu, mu karere kanyu, mu ntara yanyu/teritwari yanyu, cyangwa muri Leta yanyu, ushobora guhitamo ibicuruzwa cyangwa serivisi byivugurura nyuma y’igihe runaka cyagenywe. Niba uhisemo kuvugurura byikora igicuruzwa cyangwa serivisi yawe, dushobora kuvugurura igicuruzwa cyangwa serivisi nyuma y’igihe cy’iyi serivisi kandi tukakwishyuza amafaranga y’icyo giciro ku gihe cyo kwivugurura, keretse igihe uhisemo guhagarika icyo gicuruzwa cyangwa iyo serivisi nk’uko byasobanuwe hasi. Tuzakwishyuza ivugurura dukoresheje uburyo bwo kwishyuza wahisemo, bwaba buri kuri dosiye ku itariki yo kuvugurura cyangwa bukaba bwatangwa nyuma. Ushobora guhagarika ibicuruzwa cyangwa za serivisi mbere y’itariki y’ivugurura. Ugomba guhagarika mbere y’itariki y’ivugurura kugira ngo wirinde kwishyuzwa iryo vugurura.

16. Politiki ikurikizwa mu kugarura igicuruzwa. Tuzemera kugarurirwa no guhindura ibicuruzwa bibyemerewe mu minsi 14 ubaze guhera igihe igikorwa cyo kugura cyangwa ipakurura byabereye, nk’uko bisabwa. Garura gusa igicuruzwa cyemewe kigifite isura y’ubushya kandi mu ipaki cyajemo, hamwe n’ibice ngereka, ibikigize, agatabo k’amabwiriza ngengamikoreshereze n’inyandiko byazananye mu ipaki. Iyi politiki ikurikizwa mu kugarura Igicuruzwa nta ngaruka igira ku burenganzira wemererwa n’amategeko bukurikizwa ku gikorwa cyo kugura.

Porogaramu n’imikino biza mu ipaki bigomba kugarurwa ikidadiro cyayo kikiriho harimo na mediya zabyo zose hamwe n’imfunguzo za porogaramu. Nk’irengayobora ryihariye, amapaki ya porogaramu n’umukino byafunguwe bishobora kugarurwa igihe ntarengwa kitararenga niba utemera amasezerano y’imikoreshereze y’uruhushya, ariko gusa niba utayikoreye cyangwa udakoresha amakopi.

Ibintu bimwe ntibyemererwa kugarurwa; keretse itegeko ribigennye ukundi cyangwa hatanzwe igicuruzwa kihariye, kuri bene ubu bwoko bw’ibicuruzwa biba birangiye kandi ntushobora kubigarura ngo bagusubize amafaranga:

porogaramu nyamibare, imikino, ibikubiye muri porogaramu n’amafatabuguzi, umuziki, filimi, Ibiganiro bya televiziyo, n’ibishamikiye ku bikubiyemo;

Amakarita y’impano na serivisi/amakarita y’ifatabuguzi (urugero: Skype, Xbox Live, Groove Music Pass);

ibicuruzwa byagenwe ku buryo umuntu ashaka cyangwa byagenwe hakurikije uko yifuza;

hakorwa komande idasanzwe y’ibicuruzwa,niba bitari mu byo Ububiko bwamamaza;

ibikoresho byongerera umuvuduko mudasobwa bita ("RAM");

serivisi zakozwe cyangwa zakoreshejwe; na

ibicuruzwa bigomba kumarwa mu bubiko cyangwa ibiriho akandiko kavuga kati "Igurishwa rya Nyuma" cyangwa "Icyaguzwe Ntikigarurwa".

Iyo ugaruye igicuruzwa ku buryo bwemewe, dushyira amafaranga y’igiciro cyacyo cyuzuye kuri konti yawe, hakuweho amafaranga yakoreshejwe mu kukugemurira igicuruzwa n’andi mafaranga waciwe (niba hari ahari), kandi akenshi uzagezwaho amafaranga watanze ugereranyije mu gihe kiri hagati y’iminsi y’akazi 3-5. Ibikorwa byo gusubiza amafaranga y’ibicuruzwa bigaruwe bizakorerwa kuri konti wakoresheje wishyura, kandi hazakoreshwa uburyo bwo kwishyura, wakoresheje mu gukora komande (keretse iyo uhisemo uburyo bwo gushumbushwa ikindi gicuruzwa kiri mu Bubiko ku mafaranga angana n’ayo usubizwa).

Ukeneye ibisobanuro byuzuye bireba uko hagarurwa ibicuruzwa bibyemerewe, soma Paji yanditseho Igarurwa ry’Ibicuruzwa n’Isubizwa ry’Amafaranga https://go.microsoft.com/fwlink/p/?linkid=723276&clcid=0x0487.

Niba utuye muri Tayiwani, menya ko Itegeko rya Tayiwani rirengera abaguzi n’amabwiriza bijyanye, ibyaguzwe byose bijyanye n’ibikubiyemo nyamibare bitangwa mu buryo butafatika cyangwa serivisi zo kuri interineti ziba ndakuka kandi amafaranga yazigiyeho ntasubizwa igihe ibyo bikubiyemo cyangwa serivisi byatangiwe kuri interineti. Ntufite uburenganzira bwo gusaba igihe cyo gukemura ikibazo cyabaye cyangwa gusaba gusubizwa amafaranga.

17. Ubwishyu uhabwa. Niba tukurimo ubwishyu, ni ukuvuga ko wemera kuduhera ku gihe amakuru dukeneye kandi akaba atanyuranyije n’ukuri dukeneye kugira ngo tukugezeho ubwishyu. Ni wowe ubazwa kwishyura amahoro n’andi mafaranga ucibwa kugira ngo ubwishyu bukugezweho. Nk’uko biteganywa n’itegeko ryubahirizwa, ugomba gukurikiza ibindi bisabwa byose dushyira ku burenganzira bwawe bwo guhabwa ubwishyu ubwo ari bwo bwose. Niba uhawe ubwishyu biturutse k’ukwibeshya, tugomba kugarura ubwo bwishyu cyangwa tukagusaba kubutugarurira. Wemera gufatanya natwe mu mbaraga dushyiramo mu gukora ibi. Dushobora kandi kugabanya ubwishyu uhabwa nta nteguza kugira ngo bitunganwye bitewe n’uko wahawe mbere ubwishyu burenze ubwo wagombaga kubona.

18. Amakarita y’impano. Amakarita y’impano yaguzwe mu Bubiko bwa Microsoft ahadandarizwa ibicuruzwa agendera ku masezerano agenga Idandazwa ry’Amakarita y’Impano abarizwa kuri https://www.microsoftstore.com/store/msusa/html/pbPage.Help_Retail_Stores#GiftCards.

Amakuru yerekeye amakarita y’impano ya Skype aboneka kuri paji y’Ubufasha ya Skype (https://support.skype.com/en/faq/FA12197/what-is-a-skype-gift-card-and-where-can-i-buy-one).

Kugura no gukoresha andi makarita y’impano ya Microsoft bigendera ku Bikurikizwa n’Ibisabwa bigenga Amakarita y’Impano ya Microsoft (https://commerce.microsoft.com/PaymentHub/Help/Show/toc_link_no_62).

19. Serivisi y’Abakiriya. Nyamuneka soma paji yerekeye Ibigurishwa no Kuba hafi Abakiriya https://go.microsoft.com/fwlink/p/?linkid=824761&clcid=0x0487 Amakuru arambuye yerekeye amahitamo ya serivisi y’abakiriya.

AMASEZERANO RUSANGE

20. Guhindura amasezerano. Microsoft ishobora guhindura Amasezerano Akurikizwa mu Kugurisha igihe icyo ari cyo cyose kandi nta nteguza uhawe. Amasezerano Akurikizwa mu Kugurisha ariho mu gihe ukora komande ni yo agenga igikorwa cyawe cyo kugura kandi agafatwa nk’amasezerano twumvikanyeho. Mbere y’igikorwa cyawe cy’ubutaha cyo kugura, Microsoft ishobora kuba yarahinduye Amasezerano Akurikizwa mu Kugura nta nteguza uhawe. Nyamuneka ongera usome Amasezerano Akurikizwa mu Kugurisha buri gihe usuye Ububiko. Turagushishikariza kubika cyangwa gucapa kopi y’Amasezerano Akurikizwa mu Kugurisha kugira ngo uzayarebereho ubutaha mu gihe ukora igikorwa cyo kugura.

21. Ikigero cy’Imyaka Igenwa. Hashobora gukurikizwa ikigero cy’imyaka mu mikoreshereze y’ububiko, harimo n’ibikorwa byo kugura.

22. Kugirira Ibanga no Gukingira Amakuru Bwite. Amakuru y’ubuzima bwite bwawe ni ingenzi kuri twe. Dukoresha amakuru dukusanya amwe n’amwe uba waduhaye mu gukoresha no kumenya ibicuruzwa dushyira mu Bubiko. Nyamuneka soma Inyandiko Ya Microsoft Yerekeranye no Kugirira Ibanga Amakuru y’Ubuzima Bwite nk’uko isobanura ubwoko bw’amakuru dukusanya tuyavanye kuri wowe no ku bikoresho byawe ("Amakuru") n’uburyo dukoresha Amakuru akwerekeyeho. Inyandiko Yerekeranye no Kugirira Ibanga Amakuru y’Ubuzima Bwite kandi asobanura uko Microsoft ikoresha ubutumwa muhana mu bandi bantu; amatangazo ushyira ku rubuga cyangwa ibitekerezo wohereza kuri Microsoft ubicishije mu Bubiko; hamwe n’amadosiye, amafoto, inyandiko, amajwi, ibikorwa nyamibare, na videwo wohereza ku rubuga, ubika cyangwa usangiza abandi ku bikoresho byawe cyangwa ubibyujije mu Bubiko ("Ibikubiyemo byawe"). Iyo ukoresheje Ububiko, uba wemeye ku mugaragaro ko Microsoft ikusanya, ikoresha kandi igatangaza Amakuru n’Ibikubiyemo Byawe nk’uko bisobanurwa mu Inyandiko Yerekeranye no Kugirira Ibanga Amakuru y’Ubuzima Bwite.

23. Imigaragarire n’Amabara y’Igicuruzwa. Microsoft igerageza kugaragaza amabara n’ishusho y’igicuruzwa itanyuranyije n’ukuri ariko ntidushobora gutanga garanti ko ibara ubona kuri mugaragaza y’igikoresho cyawe cyangwa ya mudasobwa rihuje neza n’ibara ry’igicuruzwa.

24. Amakosa ku Cyerekanwa mu Bubiko. Dushyiraho umuhate kugira ngo dutangaze amakuru atanyuranye n’ukuri, tuvugurura Ububiko buri gihe, kandi dukosora amakosa iyo tuyabonye. Nyamara, kimwe mu bikubiye mu Bubiko gishobora kuba atari cyo cyangwa cyararengeje igihe uhereye ku gihe iki n’iki. Dufite uburenganzira bwo gukora impinduka mu Bubiko igihe icyo ari cyo cyose, harimo no ku biciro by’igicuruzwa, ibisobanuro byihariye, ugutanga isoko n’ukuboneka kw’ibicuruzwa.

25. Guhagarika Imikoreshereze cyangwa Uburenganzira bwo Kwinjira. Microsoft ishobora gufunga konti yawe cyangwa igafunga imikoreshereze yawe y’Ububiko igihe icyo ari cyo cyose, nta kiyitangira, mu gihe waba wishe Amasezerano Akurikizwa mu Kugurisha cyangwa Politiki z’Ububiko, cyangwa niba Ububiko butagikoreshwa na Microsoft. Iyo ukoresheje Ububiko, uba wishingiye (hakurikijwe aya masezerano) za komande izo ari zo zose ukora cyangwa amafaranga ucibwa abanziriza iryo hagarikwa. Microsoft ishobora guhindura, gukura ku murongo, cyangwa guhagarika Ububiko igihe icyo ari cyo cyose, ku mpamvu iyo ari yo yose, kandi nta nteguza ibanje kuguha.

26. Garanti n’Umupaka Imiti Ishakirwa ibibazo Igarukiraho. HAKURIKIJWE IBITEGANYWA N’ITEGEKO RY’AHO UTUYE, MICROSOFT N’ABAYIGEMURIRA IBICURUZWA, ABABIKWIRAKWIZA MU BANTU, ABARANGURA IBICURUZWA BAKABISUBIZA, N’ABATANGA IBIKUBIYEMO NTIBATANGA GARANTI IGARAGARA CYANGWA YUMVIKANA, UKWIZEZA, CYANGWA IBISABWA, HARIMO GUTAMBUTSA IGICURUZWA KU ISOKO, KUNYURWA N’UBWIZA, KUBERANA KU MPAMVU ZIHARIYE, KUTAGIRA IKOSA BYAKORANYWE, IZINA, CYANGWA KUBA ATARI UMWIMERERE. IBICURUZWA CYANGWA SERIVISI ZAGURISHIJWE CYANGWA ZIBONEKA MU BUBIKO ZIHABWA GARANTI, IYO BISHOBOKA, HAKURIKIZWA GUSA AMASEZERANO Y’IMIKORESHEREZE Y’URUHUSHYA CYANGWA GARANTI Y’URUGANDA IBIHEREKEZA. KERETSE NK’UKO BIGENWA N’AMASEZERANO Y’IMIKORESHEREZE Y’URUHUSHYA ABIHEREKEZA CYANGWA GARANTI Y’URUGANDA KANDI HAGAKURIKIZWA AMATEGEKO YEMEWE:

WIRENGERA IGIKORWA UKORA CYO KUGURA N’IMIKORESHEREZE;

DUTANGA IBICURUZWA NA SERIVISI "NK’UKO BIRI," "N’INENGE ZOSE," KANDI "NK’UKO BIBONEKA";

WIRENGERA INGORANE ZATURUKA KU BUZIRANENGE NO KU MIKORERE YABYO; KANDI

WIRENGERA IGICIRO CYOSE CYA SERIVISI ZOSE CYANGWA IGIKORWA CYO GUSANA.

MICROSOFT NTITANGA GARANTI YO KUTANYURANYA N’UKURI CYANGWA GUTANGIRWA IGIHE KW’AMAKURU ABONEKA AVUYE MU BUBIKO CYANGWA MURI ZA SERIVISI. WEMERA KO MUDASOBWA NA SISITEMU Z’ITUMANAHO ZITABUZE INENGE KANDI HABAHO N’IGIHE BIHAGARARA NTIBIKORE. NTA GARANTI DUTANGA YO KUGERA MU BUBIKO CYANGWA KURI SERIVISI BIZAHORAHO NTA KIBIROGOYA, BIKUBAHIRIZA IGIHE, UMUTEKANO, CYANGWA NTIBIZEMO IKOSA NA MBA, CYANGWA IBIKUBIYEMO NTIBIBE BYATAKARA.

Niba, uretse Amasezerano Akurikizwa mu Kugurisha, ntacyo wagenderaho kugira ngo ube wakosora iyangirika ryabayeho cyangwa RIREBANA N’Ububiko, serivisi cyangwa igicuruzi icyo ari cyo cyose cyangwa serivisi yatanzwe, KU BITEGANYWA N’ITEGEKO RYUBAHIRIZWA, umuti wonyine uboneka ni ukubikura muri Microsoft cyangwa mu bayigemurira ibicuruzwa BAYO, abayiranguraho ibicuruzwa bakabisubiza, abacuruza ibicuruza byayo, n’abayiha ibikubiyemo igiteranyo cy’ibyononekaye KU BURYO BUTAZIGUYE kigera ku (1) igiciro cyangwa amafaranga y’ukwezi ya serivisi iyo ari yo yose, ifatabuguzi, cyangwa amafaranga asa n’ayo (tudashyizemo igiciro kirebana no kugura ibyuma, porogaramu, ubwunganizi, cyangwa garanti yagutse), cyangwa (2) Amadorari y’Amanyamerika $100.00 niba nta serivisi ihari, ifatabuguzi se, cyangwa amafaranga asa nk’ayo.

UGOMBA KUBA UFITE UBURENGANZIRA BUMWE HUBAHIRIJWE ITEGEKO RY’AHO URI. NTA KINTU MURI AYA MASEZERANO KIGAMIJE GUHUNGABANYA UBWO BURENGANZIRA, IYO BWUBAHIRIJWE.

Ku bakiriya baba muri Nuverezerande, mushobora kugira amategeko yemewe yubahiriza itegeko rigenga garanti ihabwa abakiriya muri Nuverezerande, kandi nta kintu mu Masezerano Akurikizwa mu Igurishwa kigamije guhungabanya ubu burenganzira.

27. Aho Icyizere Kigarukira. MU BITEGANYWA N’ITEGEKO RYUBAHIRIZWA, WEMERA KO UDASHOBORA KUGARURA NA KIMWE MU BYONONEKAYE CYANGWA IBYATAKAYE, HARIMO IBYONONEKAYE BIFITE INGARUKA, BIDASANZWE, BIZIGUYE, BIGIRA IKINDI BIGOBOKA, CYANGWA BIGOMBERA INDISHYI CYANGWA BITERA IGIHOMBO CY’IBYO UMUNTU YUNGUKIRAGAMO. Aho bigarukira n’ibigize umwihariko tubisoma MU BICE BYA 26 NA 27 bikurukizwa iyo ibibaye bitumye habaho ibyononekara kabone niyo twaba twari tubizi cyangwa twari twaramenye ibirebana n’uko haba hari icyerekanaga ko hari ibizononekara. LETA ZIMWE N’INTARA ZIMWE/teritwari NTIBYEMERA UMWIHARIKO CYANGWA KUBA HARI AHATARENGWA KW’IBYONONEKARA BIFITE ICYO BIGOBOKA CYANGWA BIGIRA INGARUKA, BITYO HABA HARI AHATARENGWA CYANGWA KUBA HARI UMWIHARIKO BIGOMBA KUBA BITAKUREBA.

Hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko ryubahirizwa, iyi mipaka ntarengwa n’ibigize umwihariko bireba IBIREGO BYOSE, BIKURIKIZA IHAME RYUBAHIRIZA RYEMEWE N’AMATEGEKO, ryerekeye Ububiko, za Serivisi, n’ayamasezerano akurikizwa mu kugura, cyangwa igicuruzwa icyo ari cyo cyose cyangwa na serivisi yatanzwe, harimo ugutakaza ibikubiyemo, virusi CYANGWA POROGARAMU YANGIZA ihungabanya imikoreshereze yawe y’Ububiko cyangwa ya za serivisi CYANGWA IGICURUZWA ICYO ARI CYO CYOSE CYANGWA SERIVISI YAKIRIWE IVUYE MU BUBIKO; NO gukererwa cyangwa kunanirwa gutangira cyangwa gusohoza ibyoherejwe cyangwa ibyahererekanijwe.

28. Gusobanura Aya Masezerano. Ibice byose by’aya Masezerano Akurikizwa mu Kugurisha yubahiriza umubare munini ushoboka w’ibiteganywa n’itegeko birebana ryubahirizwa; ushobora kuba ufite uburenganzira bwisumbuyeho mu gace utuyemo cyangwa aho uba (cyangwa, niba ari mu bucuruzi, mu gace k’ibanze ukoreramo ubucuruzi bwawe). Niba byemejwe ko tudashobora gushyira mu bikorwa igice kimwe cy’aya Masezerano yubahirizwa mu Kugura nk’uko yanditse, dushobora gusimbuza ayo masezerano andi masezerano bisa hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko birebana rishobora gushyirwa mu bikorwa, ariko igice gisigaye cy’aya Masezerano Akurikizwa mu Kugurisha ntigihinduka. Aya Masezerano Akurikizwa mu Kugurisha areba gusa inyungu zawe n’izacu; ntaho ahuriye n’inyungu z’undi muntu, keretse abazungura ba Microsoft n’abo ishinga imirimo. Andi masezerano ashobora kubahirizwa niba uguze ibicuruzwa cyangwa serivisi ku zindi mbuga za Microsoft.

29. Kwegurira. Hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko ryubahirizwa, dushobora kwegurira, kwimurira cyangwa se guha uburenganzira n’inshingano hakurikijwe aya Masezerano Akurikizwa mu Kugura, bwose cyangwa igice kimwe, igihe cyose nta nteguza uhawe. Ntushobora kwegurira cyangwa kwimurira uburenganzira ubwo ari bwo bwose hakurikijwe aya Mategeko Akurikizwa mu Kugura.

30. Inyandiko zimenyesha n’Uburyo bwo Gutumanaho. Ku birebana no kunganira abakiriya mu bibazo babaza, nyamuneka soma paji yo mu Bubiko ivuga Ibikorwa byo Kugurisha n’ Ubwunganizi Butangwa. Ku bireba amakimbirane, kurikira inyandiko y’inzira binyura muri iki gice.

31. Ku kigo Kigirana Amasezerano, Guhitamo Itegeko n’Ahantu hakemurirwa Amakimbirane.

a. Amerika y’Amajyarugu n’Amajyepfo Ahatari muri Leta Zunze Ubumwe na Kanada. Niba utuye (cyangwa, niba uri mu bucuruzi, akarere k’ibanze ukoreramo ubucuruzi ari muri) Amerika y’Amajyarugu n’Amajyepfo Ahatari muri Leta Zunze Ubumwe na Kanada,ugirana amasezerano na Microsoft Corporation, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A. Itegeko rya Leta ya Washington rigenga ubusobanuro bw’aya Masezerano Akurikizwa mu Kugurisha n’ibirego bitangwa iyo atubahirijwe, hatitawe ku ihitamo ry’amahame y’itegeko. Amategeko y’igihugu tuyoboramo Ububiko na Serivisi agenga ibindi birego byose (harimo kurengera umukiriya, guhangana ku isoko bidakurikije amategeko, n’ibyaha bisanzwe).

b. Uburasirazuba cyangwa muri Afurika. Niba utuye muri (cyangwa, niba uri mu bucuruzi, akarere k’ibanze ukoreramo ubucuruzi ari mu) Uburasirazuba cyangwa muri Afurika, ugirana amasezerano na Microsoft Ireland Operations Limited, The Atrium Building, Block B, Carmanhall Road, Sandyford Industrial Estate, Dublin 18, Ireland. itegeko rya Ireland rigenga ubusobanuro bw’aya Masezerano Akurikizwa mu Kugurisha n’ibirego iyo atubahirijwe, hatitawe ku ihitamo ry’amahame y’itegeko. Amategeko y’ igihugu tuyoboramo Ububiko na Serivisi agenga ibindi birego byose (harimo kurengera umukiriya, guhangana bidakurikije amategeko, n’ibyaha bisanzwe). Wowe natwe twemera nta gusubira inyuma umwihariko w’akarere n’ahantu inkiko zo Ireland ziri zireba amakibirane yose avuka arebana n’aya Masezerano Akurikizwa mu Kugurisha cyangwa arebana n’Ububiko.

c. Aziya na Pasifike y’Amajyepfo, keretse ibihugu byavanywemo hasi. Niba utuye (cyangwa, niba uri mu bucuruzi, akarere k’ibanze ukoreramo ubucuruzi ari muri) Aziya (ukuyemo Ubushinwa, Yapani, Repuburika ya Koreya cyangwa Tayiwani), ugirana amasezerano na Microsoft Regional Sales Corporation, ikigo ikigo kigendera ku mategeko ya Leta ya Nevada, U.S.A., gifite amashami muri Singapore na Hong Kong, akarere kayo k’ibanze k’ubucuruzi kakaba 438B Alexandra Road, #04-09/12, Block B, Alexandra Technopark, Singapore, 119968. Itegeko rya Leta Washington rigenga ubusobanuro bw’aya Masezerano Akurikizwa mu Kugurisha n’ibirego iyo atubahirijwe, hatitawe ku ihitamo ry’amahame y’itegeko. Amategeko y’igihugu tuyoboramo Ububiko na Serivisi agenga ibindi birego byose (harimo kurengera umukiriya, guhangana ku isoko bidakurikije amategeko, n’ibyaha bisanzwe). Amakimbirane yose azavuka muri aya Masezerano Akurikizwa mu Kugurisha cyangwa arebana n’Ububiko cyangwa bifite aho bihuriye harimo ikibazo cyose kireba ukubaho kwayo, agaciro kayo, cyangwa guseswa, azoherezwa imbere y’ubukemurampaka muri Singapore hakurikijwe Amategeko Akemura Impaka y’Ikigo Mpuzamahanga cya Singapore Gishinzwe Gukemura Amakimbirane (SIAC), amategeko yacyo akaba agomba kwinjizwamo hagendewe kuri iyi ngingo. Urukiko ruzaba rugizwe n’Umucamanza umwe washyizweho na Perezida wa SIAC. Ururimi rukoreshwa mu kuburana ni Icyongereza. Icyemezo cy’Umucamanza ntikijuririrwa, kireba buri wese, kandi ntikigirwaho impaka, kandi gishobora kugenderwaho nk’umwanzuro w’urubanza mu gihugu icyo ari cyo cyose no mu karere ako ariko kose.

d. Yapani. Niba utuye (cyangwa, niba uri mu bucuruzi, akarere k’ibanze ukoreramo ubucuruzi ari muri) Yapani, ugirana amasezerano na Microsoft Japan Co., Ltd (MSKK), Shinagawa Grand Central Tower, 2-16-3 Konan Minato-ku, Tokyo 108-0075. Amategeko ya Yapani agenga aya Mategeko Akurikizwa mu Kugurisha n’ibintu byose biyaturukaho bifitanye isano na yo cyangwa n’Ububiko.

e. Repuburika ya Koreya. Niba utuye (cyangwa, niba uri mu bucuruzi, akarere k’ibanze ukoreramo ubucuruzi ari muri) Repuburika ya Koreya, ugirana amasezerano na Microsoft Korea, Inc., 11th Floor, Tower A, K-Twin Tower, Jongro 1 gil 50, Jongro-gu, Seoul, Republic of Korea, 110-150. Amategeko ya Repuburika ya Koreya agenga aya Mategeko Akurikizwa mu Kugurisha n’ibintu byose biyaturukaho bifitanye isano na yo cyangwa n’Ububiko.

f. Tayiwani. Niba utuye (cyangwa, niba uri mu bucuruzi, akarere k’ibanze ukoreramo ubucuruzi ari muri) Tayiwani, ugirana amasezerano Microsoft Taiwan Corporation, 18F, No. 68, Sec. 5, Zhongxiao E. Rd., Xinyi District, Taipei 11065, Taiwan. Amategeko ya Tayiwani agenga aya Mategeko Akurikizwa mu Kugurisha n’ibintu byose biyaturukaho bifitanye isano na yo cyangwa n’Ububiko. Ku birebana n’ibisobanuro birambuye kuri Microsoft Taiwan Corporation, nyamuneka gana ku rubuga rwashyizweho na Minisiteri y’Ubukungu bw’Igihugu R.O.C. (https://gcis.nat.gov.tw/main/index.jsp). Wowe na twe twahisemo Urukiko rw’Akerere ka Tayipeyi muri Tayiwani nk’urukiko rwa mbere rw’ibanze rufite ububasha ku mpaka zose zivuka muri aya Masezerano Akukirizwa mu Kugurisha cyangwa bifitanye isano n’Ububiko, mu biteganywa n’amategeko ya Tayiwani.

32. Inyandiko Zimenyesha.

a. Inyandiko zimenyesha n’inzira zikurikizwa kugira ngo ikirego kireba ukutubahiriza uburenganzira bwa nyir’igihangano gitangwe. Microsoft yubaha uburenganzira bwa ba nyir’ibihangano. Niba wifuza kohereza inyandiko imenyesha ukutubahirizwa k’uburenganzira bwa nyir’igihangano, harimo ibirego byo guhonyora uburenganzira bw’umuhanzi ku gihangano cye, nyamuneka kurikiza inzira zacu bicamo utwoherereze Inyandiko Zimenyesha ukurenga ku mategeko (http://approjects.co.za/?big=info/cpyrtInfrg.aspx). IBIBAZO BYOSE BITUBAHIRIZA IYI NZIRA NTA GISUBIZO BIZABONA.

Microsoft ikoresha inzira zashyizweho mu Mutwe wa 17, mu Gitabo cy’Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe, Igice cya 512 kugirango isubize inyandiko zimenyesha ukurenga ku mategeko. Mu buryo butunganye, Microsoft ishobora gukura ku murongo cyangwa gufunga burundu abakoresha konti za serivisi za Microsoft bagaragayeho isubiracyaha.

b. Uburenganzira bw’Umuhanzi ku Gihangano cye n’Inyandiko z’Indangagicuruzwa.

Ibikubiye byose mu Bubiko no muri Serivisi bigengwa n’ Uburenganzira bw’umuhanzi ku gihangano cye ©2016 Microsoft Corporation na/cyangwa abagemura ibicuruzwa bayo n’abandi bayiha ibicuruzwa, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, USA. Ni bo bihariye uburenganzira. Twebwe cyangwa abatugemurira ibicuruzwa n’abandi baduha ibicuruzwa nibo ba nyirubwite, nyir’uburenganzira ku gihangano, n’ubundi burenganzira bw’umuhanzi ku gihangano cye mu Bubiko, kuri za Serivisi n’Ibikubiyemo. Microsoft n’amazina, ibirango, n’udushushondanga tw’ibicuruzwa byose na serivisi zose bya Microsoft bishobora kuba indangagicuruzwa cyangwa indangagicuruzwa za Microsoft zanditse za muri Leta Zunze z’Amerika, Kanada na/cyangwa mu bindi bihugu.

Urutonde rw’Indangabicuruzwa bya Microsoft ruboneka kuri: http://approjects.co.za/?big=trademarks. Amazina y’ibigo biriho ubu n’ibicuruzwa bishobora kuba indangabicuruzwa za ba nyirayo. Uburenganzira bwose butatanzwe ku mugaragaro muri aya Masezerano Akurikizwa mu Kugurisha burakingiwe.

33. Iburira ryerekeranye n’Umutekano. Kugira ngo hirindwe ugukomereka, kumva utamerewe neza cyangwa kubabara amaso, ugomba kujya ufata igihe ukareka gukina imikino cyangwa gukoresha izindi porogaramu, cyane cyane igihe wumva ubabara cyangwa unaniwe bitewe no kubikoresha. Ruhuka igihe wumva utamerewe neza. Kumva utamerewe neza hashobora kuba harimo kumva ufite isesemi, uzungera, ureba ibikezikezi, wibuze, ubabara umutwe, ufite umunaniro, ubabara amaso cyangwa amaso atameze neza. Gukoresha porogaramu bishobora kukurangaza cyangwa bikabuza abandi bagukikije gukora ibyabo. Kwirinda impanuka ziba mu rugendo, esikariye, parafo yamanutse, ibintu bimeneka ubusa cyangwa by'agaciro bishobora kwangirikira. Umubare muke ku ijana w’abantu bashobora guhungabanywa n’amashusho amwe agaragara nk’imuri zimyasa cyangwa ibishushanyo bishobora kugaragara muri za porogaramu. Ndetse n’abantu batigeze bagira ibibazo byo gufatwa n’ ihungabana bashobora kujya mu buryo bataratahura bushobora kubatera iri hungabana. Ibimenyetso bishobora kuba wumva woroshye mu mutwe, amaso atabona neza, kugwa igihumure, gutitimira no gutengurwa, guta ubwenge, gucanganyikirwa, kujya muri koma, cyangwa ibicuri. Hita uhagarika kuzikoresha kandi ujye kureba muganga niba ugaragaje ibi bimenyetso, cyangwa uvugane na muganga mbere yo gukoresha izi porogaramu niba warigeze kugaragaza ibimenyetso bifatiye ku ihungabana. Ababyeyi bagomba kugenzura ibimenyetso n’amarenga bigaragara ku bana babo bakoresha porogaramu.

 Ibitekerezo byo ku rubuga